Sudani: Ubuyobozi Bubi Muri Sudani Bubaye Inkomoko Y’isubira Inyuma Mu Bukungu

Yanditswe na Saeed Talfo Kuwa 6 Ukwakira, 2018 Saa 4:12 PM Politiki

Ubu uyu munsi Sudani iri aharindimuka ku buryo ubukungu bwaho buri mu kaga gakomeye cyane, ibi bikaa bigaragazwa n’uburyo ifaranga ryo muri iki gihugu usanga ryarasubiye inyuma ugeranyije n’amadorari cyangwa andi mafaranga yo mu bihugu bituranye na Sudani. Ibi bikaba binagoye kuvana mu kaga ubukungu bw’iki guhugu twavugako ubundi kiri mu bihugu bifite umutungo kamere utandukanye.

Iyi mimerere irakomeza gutuma hibazwa byinshi aho twakwibaza niba koko abagize ubutegetsi bwa Sudani bumva bo ubwabo babasha kuyobora igihugu bonyine.

Ibi kandi nanone biratuma twibaza impamvu abaturage ba Sudani batagera ku rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ubukungu bwabo cyangwa ngo ubutegetsi bube bwashaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubukungu kimaze kuba akarande muri iki gihugu.Ibi rero nanone twabonako biterwa ni uko ubutegetsi budaha umwanya abaturage ngo babe bagira uruhare mu gukemura ibibazo rusange bw’igihugu.

Ikibabaje rero ni uko muri ibi bibazo akazu kari ku butegetsi bakomeje gukina imikino nk’iy’abana bahinduranya intebe mu ishuri aho bahinduranya abategetsi bamwe babavana ku myanya imwe ariko bagahabwa indi ntibemerere abantu bashya mu baturage gufata ubuyobozi ngo bakorere igihugu.

Mbega!! Ibi se disi bizaganisha hehe igihugu koko? Ubundi abaturage bo muri Sudani bakagombye kuba ari bo byibura barangwa n’ibisubizo muri aka karere dutuyemo mu gushaka ibisubizo. Ariko ikibabaje muri byose ni ugusanga ubutabera ari akabuze katazaboneka aho igitugu kimakajwe. Ibi bituma buri muturage wa Sudani yifata nkaho igihugu atari icye.

Ibi rero sinabivuga neza ntavuze ingingo nyamukuru irebana no gusubira inyuma k’ubukungu n’icyabuteye ari byo UBUYOBOZI BUBI. Ni ukuri urebye neza ukabaza abantu bose baza muri Sudani bose babona ko ubukungu bwaho buri mu mazi abira. Ibi rero bikaba bimaze gushyira aharindimuka igihugu cyose.

"Nkuko bigaragara rero abaturage ba Sudani kimwe n’abandi baturage bose batuye mu bihugu by’Afurika nibo ubwabo bafite igisubizo nyakuri ku bihugu byabo ndetse bikazagirira umumaro umugabane wose.", Ibi ni ibitangazwa n’Umunyamakuru wacu uri muri Sudani.

  • Iyi nkuru yanditswe na Saeed Talfo
  • Ushobora kutanga igitekerezo cyawe
  • Ukoresheje nomero yacu ya Whatsapp: +250788351196