MURI ETIYOPIYA: ESE ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI MURI ETIYOPIYA RIZAGIRA ICYO RIFASHA KU MPINDURAMATWARA Z’UBUTEGETSI BWA ABIYA?

Yanditwe na Sch. RWEMA D. Gold Tareki ya 2 Ukwakira, 2018 Saa 9:19 Politiki

Mu gihe impinduramatwara igamije ivugurura ry’ubutegetsi muri Etiyopiya iri kujya mbere inama ifata ibyemezo y’abagize ishyaka riri ku butegetsi iraterana kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018.

Ishyaka mpinduramatwara muri demokarasi ibereye abaturage ba Etiyopiya (The Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front - EPRDF), abarigize bamaze gatatu baterana biga uburyo bacogoza urugomo rushingiye ku moko rukomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu aho abasaga miliyoni bamaze guhunga ingo zabo guhera muri Mata uyu mwaka wa 2018 ubwo uyu minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yajyaga mu mirimo ye.

Aha rero iyi nama ihuje abahagarariye abandi mu ishyaka basaga igihumbi bakaba bagomba kongera kuba batora Abiy ku mwanya watuma agana presidence, ibyo rero bikaba nanone bigaragazako yaba afitiwe ikizere n’imbaga nyamwinshi mu bayobozi.

Uyu mugabo wagaragaje impinduramatwara yigeragaje neza ku myaka ye 42 ubwo yafataga ubutegetsi bw’ishyaka riri ku butegetsi ari ryo rya EPRDF, ubwo yabonaga ibintu bikomeza gusubira irudubi muri icyo gihugu cya Etiyopiya.

Ibi bikaba byaratangiye ubwo yagirwaga umwe mu bahagarariye ubwoko akomokamo bwitwa Oromo, aho yahise ayobora bamwe mu rubyiruko rw’ubwo bwoko mugukuraho ndetse no kuzana iminduka muri leta ya Etiyopiya.

Ibi bikaba bigaragazwa neza kukuba atarigeze yitabira inama y’ishyak guhera 2015 kubera ibibazo isshyaka ritashoboraga gukemura bikageza naho uriyoboye yegura ku mirimo ye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

Yahise rero asimbura uwari uyoboye ishyaka mu gihe kini cyari gishize atangira kurivugurura agendendeye ku byifuzo by’abaturage cyane cyane ku birebana n’umutekano w’abanyagihugu.

Bimwe mu byo Abiy yifuzagako byakosorwa:
Yakomeje gusakaza ubutumwa bushishikariza abaturage ba Etiyopiya ku buryo byageze no mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritereya aho yabasabaga kugirana amahoro binyuze mu zindi nzira atari izo gufata intwaro aho bitari byaragize icyo bikemura mu gihe kirenga imyaka 20 yose barwana. Ibi rero noneho byarushijeho gukaza umurengo ubwo yabonaga urugomo rurushaho kwiyongera mu gihugu cye cya Etiyopiya.

Ibindi yagerageje gukosora ni ugushaka ko hafungurwa imfungwa za politiki noneho hakajyaho ukwishyira ukizana kwa buri muntu ariko hatagendeye ku guhirika ubutegetsi ahubwo hagendeye ku kubaka igihugu bya buri muturage wese. Ibyo yarabikoze ndetse abigira n’itegeiko.

Ibi Abiy yifuzagako byakosorwa rero yaje kugaragazako bifite umuti urambye ku iterambere rya Etiyopiya kurusha uburyo bwari busanzwe bukoresha aho buri wese washakaga impinduka yahitaga ashinga itsinda ry’abigumura kandi bakaba baraganaga mu nzira zo guhirika ubutegetsi bikazanira igihugu igihombo no kugisenya aho kucyubaka.

Icyo umunyamakuru wacu uri muri Etiyopia atubwira ku bihereranye n’iri shyaka ndetse na Abiy ni ibi mu magambo ye bwite, “Icyo iri shyaka rya The Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front (EPRDF) akaba ari ugushyiraho amahame yazatuma abantu bose batuye Etiyopiya bunga ubumwe bakagera no mu yandi mashayaka yose bikazanira igisubizo kirambye cya Demokarasi yahariya muri Etiyopia.”

  • Iyi nkuru yanditswe na Sch. RWEMA D. Gold
  • Ushobora kutanga igitekerezo cyawe
  • Ukoresheje nomero yacu ya Whatsapp: +250788351196