lA MEILLEURE SOLUTION AU PROBLEME DU CHOMAGE

Composé Par Sch. RWEMA D. Gold Du 21 Septembre, 2018 à 6:49 Economie

Nkunze kumva abantu babwira abandi ngo kuko akazi kabuze ngo abashomeri kugirango batere imbere ngo bazihangire imirimo.

Naganiriye n'urubyiruko rushomereye rwinshi noneho rugenda rugaragazako nta bushobozi rufite bwo gutangiza business kuko nta gishoro bafite, ndetse koko ukumva bafite ibitekerezo byiza kandi byavamo umusaruro, ariko nyine ntibabone uko bashyira mu bikorwa ibyo batekereza.

None ikibazo ni iki ngiki niba hari abamaze igihe bakora bakaba baranabashije kuzigama amafaranga runaka ntibareka akazi noneho bakihangira imirimo ko byibura bafite igishoro noneho abatagafite bakakabona hanyuma bagakora nabo bamara kubona igishoro bakaba bakavaho abandi bakagafata bityo ubushomeri bugacika burundu?

Ibi bikozwe neza twagira igihugu kitarimo abashomeri namba kuko abashomeri bahabwa akazi basimbuye abari bagafite bamaze igihe bakora abasimbuwe nabo bakihangira imirimo kuko bafite igishoro bazigamye.

Murakoze cyane murakarama haguma ubuzima

  • Iyi nkuru yanditswe na Sch. RWEMA D. Gold
  • Ushobora kohereza igitekerezo cyangwa inyunganizi
  • Kuri Nomero ya Whatsapp Nomero: +250788351196

Articles Similaires